Top Songs By Niyo Bosco
Similar Songs
Credits
PERFORMING ARTISTS
Niyo Bosco
Performer
COMPOSITION & LYRICS
Niyo Bosco
Songwriter
Lyrics
Nge ndemera amakosa yose
Nagukoreye nta mbereka
Niyo mpamvu yanteye kuzinduka iya rubika
Kubw' urubanza
Ruhora rwisubiramo mu mutima wange
Kuko wanyimye amatwi
Gerageza wumve ko nange ari ibyangwiririye
Ko twajyaga
Dusangira agahiye
None tugeze kukabisi..... urananiwe
Gira ibambe biganza bitajyaga bishira igaba
Gukomera k' urugamba ni naryo herezo ryarwo
Nge nisubiyeho kandi nanamaze kwigaya
Ariko mbabazwa nuko wanze kwambara wa mwambaro w' imbabazi wakuberaga
Ngo nkwereke ko gusumba Ibibazo ohhh ariko kunesha
N' ukuri umva yuko nange ari ibyangwiririye
Ko twajyaga
Dusangira agahiye
None tugeze kukabisi..... urananiwe!
Gira ibambe biganza bitajyaga bishira igaba
Gukomera k' urugamba ni naryo herezo ryarwo
Ndabyumva cyane yuko nawe utorohewe (utorohewe, utorohewe)
Nyamara umbabariye nawe Waruhuka (waaaruhuka)
Kusanya imbaraga z' umutima utsinde inzigo (utsinde inzigooo)
Rekura ubwo buribwe wongere ugarure inseko
Ko twajyaga
Dusangira agahiye
None tugeze kukabisi..... urananiwe!
Gira ibambe biganza bitajyaga bishira igaba
Gukomera k' urugamba ni naryo herezo ryarwo
Written by: Niyo Bosco