Top Songs By Clarisse Karasira
Similar Songs
Credits
COMPOSITION & LYRICS
Clarisse Karasira
Songwriter
Lyrics
Uhmm oh ohh
Cyo gira nezaa ahhh
Yaririmba indirimbo ndayikunda
Ukora neza aragahundwa impundu
Wa mugani se bitunaniza iki?
Ko ari yo y'aya duhora dupfa ubusa
Uzagire neza wigendere
Iby'isi ni ibanga ritaziguye (ayiiya)
Uzagire neza wigendere
Ineza izagusanga imbere
Yavuze ijambo rimpama k'umutima
Ngo ukiriho urahore ukiranuka
Ntugakurikize imigambi y'ababi
Ntukanicarane n'abakobanyi
Uzagire neza wigendere
Iby'isi ni ibanga ritaziguye (ayiiya)
Uzagire neza wigendere
Ineza izagusanga imbere
Yanyigishije kubana mu mahoro
Kwanga ishyari inzangano n'ubugome
Yansabye guhorana ubwangamugayo
Kutenderanya no kutanduranya
Uzagire neza wigendere
Iby'isi ni ibanga ritaziguye(ayiiya)
Uzagire neza wigendere
Ineza izagusanga imbere
Yansigiye umurage w'ubutwari
Gukunda gukora ngo niteze imbere
Nakuze nanga kuzaba igitebwe
Ngo nzasige umuryango uzira amacyemwa
Uzagire neza wigendere
Iby'isi ni ibanga ritaziguye (ayiiya)
Uzagire neza wigendere
Ineza izagusanga imbere
Sindibagirwa urukundo yantoje
Kwicisha bugufi no gufasha indushyi
Iyaba twarangwaga n'ubupfura
Maze ubumuntu bukabona intebe
Uzagire neza wigendere
Iby'isi ni ibanga ritaziguye (ayiiya)
Uzagire neza wigendere
Ineza izagusanga imbere
(Gira neza ma) Cyo gira neza wigendere
(Cyono gira neza utuze) Cyo gira neza wigendere
(Kandi dore ubamba iby'isi) Ubamba ibyisi ntakurura
Written by: Clarisse Karasira