Credits
PERFORMING ARTISTS
Teta Diana
Performer
COMPOSITION & LYRICS
Théophile Ntibahanana
Songwriter
Lyrics
Mugabo wanjye, mugabo nkunda
Ngarukira sinagusenze
Disi nagusanze nisanga
Kuva mu bwangavu
No mu bukumi bwanjye
None aho mbereye ingeri y'urugo rwawe
Ndandagara nkagandurwa n'abagenzi
Nkitsamura nkikirizwa n'abahetsi
Nahindukira ngo umfate mu mugongo
Nkagangahurwa n'ubwigunge naragiwe n'ubwigenge bwawe
Sindagira unsange dusabane
Nka kera utarasuhuka
Kera nkiri rudasumbwa
Ukinsimbagiza abasizi bakansingiza
Nanjye ubwanjye naragukunze
Reka kwiheza mu rwawe ngo ushikurwe n'amahanga
Reka kurarikira iby'isi bituma udashyigikira urwo washinze
Garura umutima murwawe mugenzi
Dore inka zirakamwa ibigega birahunitse
Imice yabuze kibeyura inkangaza rukabugira
Inzara ihari ni imwe ni intimba y'umutima ugukunda
Sindagira unsange dusabane
Nka kera utarasuhuka
Kera nkiri rudasumbwa
Ukinsimbagiza abasizi bakansingiza
Erega njye iwacu ndahazi
Sinahangishijwe na ruzagayura
Sinahunze amahoro ya karande
Inkangu y'ukuboza si yo yanteruye
Sindi ikinege, sindi n'ikinegu
Sindi impunzi, sindi n'impfubyi
Si ndi igicibwa, hoya si ndi n'incike
Naje mpurujwe n'urugamba
Urugamba rw'urukundo rwo kubaka urwacu
Sindagira unsange dusabane
Nka kera utarasuhuka
Kera nkiri rudasumbwa
Ukinsimbagiza abasizi bakansingiza
Sindagira unsange dusabane
Nka kera utarasuhuka
Kera nkiri rudasumbwa
Ukinsimbagiza abasizi bakansingiza
Nka kera nkiri rudasumbwa
Ukisimbagiza abasizi bakansingiza!
Nka kera nkiri rudasumbwa
Ukisimbagiza abasizi bakansingiza!
Nka kera nkiri rudasumbwa
Ukisimbagiza abasizi bakansingiza
Written by: Théophile Ntibahanana