Similar Songs
Credits
PERFORMING ARTISTS
Adrien
Performer
PRODUCTION & ENGINEERING
Desmond Desire
Producer
Lyrics
Ntereye umusozi nzamuka ooh ngana iwacu mu ijuru
Nubwo ibirushya ari byinshi, oya sinzasubira inyuma
Nirengagije ibiri inyuma ooh ndasingira ibiri imbere
Rimwe na rimwe ndarira, oh yeah
Umutima wanjye ugushaka oh yeah
Imbere n'inyuma sinkubona Mwami wanjye
Nuzura ubwoba bw'ejo hazaza oh yeah
(Pre-chorus)
Nibuka isezerano ryawe
Umbwira ko utazansiga, ko uzabana nanjye(ntereye)
Ntereye umusozi nzamuka ooh ngana iwacu mu ijuru
Ndi mu rugendo ndasiganirwa kugerayo sinzacika intege
Sinzasubiza amaso inyuma oya oya ntumbiriye Yesu
Ohh oya oya ntumbiriye Yesu ooh oya oya ntumbiriye Yesu
Iyi nzira nafashe oh yeah mmh mbonamo ibinaniza oh yeah
Ndashaka kugera ahirengeye, aho numva, ngatuza
(Pre-chorus)
Nibuka isezerano ryawe
Umbwira ko utazansiga, ko uzabana nanjye(ntereye)
Ntereye umusozi nzamuka ooh ngana iwacu mu ijuru
Ndi mu rugendo ndasiganirwa kugerayo sinzacika intege
Sinzasubiza amaso inyuma oya oya ntumbiriye Yesu
Ndi mu rugendo ndasiganirwa kugerayo sinzacika intege
Sinzasubiza amaso inyuma oya oya ntumbiriye Yesu
Ndi mu rugendo ndasiganirwa kugerayo sinzacika intege
Sinzasubiza amaso inyuma oya oya ntumbiriye Yesu
Ohh oya oya ntumbiriye Yesu (×4)
Ntumbiriye Yesu
Written by: Adrien Misigaro